Twitxy Saved

NESA Rwanda

Verified account This account is verified. Learn more

@NESA_Rwanda

We ensure quality education in basic education & TVET from level 1-5. We also regulate the comprehensive assessments of students & national examinations.
nesa.gov.rw Joined March 2021
259 Following 174K Followers 4.9K Posts

Latest posts 5

Pinned post

NESA Rwanda Verified account @NESA_Rwanda
UBUGENZUZI KURI GAHUNDA YO KONGERERA ABARIMU UBUSHOBOZI MU RURIMI RW’ICYONGEREZA

NESA irimo gukora ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongerera abarimu ubushobozi mu rurimi rw’Icyongereza.

Muri ubu bugenzuzi, abagenzuzi bareba uko abarimu bakoresha Icyongereza mu myigishirize n’uko ubumenyi bahabwa mu mahugurwa babushyira mu bikorwa mu mashuri. Baganira kandi n’abarimu n’abayobozi b’amashuri, bakumva ibyagezweho n’imbogamizi bahura na zo, bakanabagira inama zafasha kunoza imyigishirize.

Twaganiriye kandi n’abanyeshuri, batubwira uko babona imyigire n’imyigishirize mu rurimi rw’Icyongereza.

Kavutse Vianney Augustine, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi muri NESA, na we twaganiriye ubwo yasuraga amwe mu mashuri yo mu Karere ka Rubavu, asobanura intego n’akamaro k’ubu bugenzuzi.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 11 kikazasozwa ku wa 28 Ugushyingo 2026, kikaba gikorerwa mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba.

REBA AMASHUSHO: youtube.com/watch?v=EJgp89…
18:37
3 replies 4 reposts 14 likes 3.9K views View on X
NESA Rwanda Verified account @NESA_Rwanda
UBUGENZUZI BW’IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasoje igikorwa cy’ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, cyatangiye ku wa 19 Ukwakira kigasozwa ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Mu Karere @rulindodistrict , twaganiriye na bamwe mu barimu bagaragaje inyungu bakuye muri ubu bugenzuzi, bashimangira ko inama n’ubujyanama bahawe bizabafasha kurushaho kunoza imyigishirize no guteza imbere ireme ry’uburezi.

REBA AMASHUSHO
6:40
5 replies 6 reposts 44 likes 15K views View on X
NESA Rwanda Verified account @NESA_Rwanda
UBUGENZUZI BW’IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE | GICUMBI NA RWAMAGANA

Ubugenzuzi NESA ikora bufasha iki amashuri?

Mu turere twa @Gicumbi_Rwanda na @RwamaganaDistr , abarimu n’abayobozi b’amashuri baragaragaza uko inama n’ubujyanama bahabwa n’abagenzuzi bibafasha kunoza uburyo bigishamo, kwisuzuma no gushaka ibisubizo byazamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize.

Reba amashusho !
12:09
3 replies 8 reposts 58 likes 16K views View on X
NESA Rwanda Verified account @NESA_Rwanda
As part of the ongoing pedagogical inspections across the country, NESA inspectors observe classroom teaching and engage teachers and school leaders in professional discussions on best teaching practices and effective lesson delivery. Schools have welcomed the guidance, describing it as valuable in improving teaching and learning.