Twitxy Saved

Ngororero District

@NgororeroDistr

The official Twitter account of Ngororero District, Government of Rwanda | Akarere ka Ngororero
Western Province, Rwanda ngororero.gov.rw Joined June 2012
321 Following 28K Followers 11K Posts

Latest posts 5

Ngororero District @NgororeroDistr
6/6 Hazakorwa ubuvugizi ku bibazo byagaragajwe mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Ngororero, kugira ngo bikurikiranwe kandi bishakirwe ibisubizo.
Guteza imbere ibikorwa remezo by’ubuzima ni imwe mu nkingi zo kunoza serivisi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ngororero District @NgororeroDistr
4/6 Hanarebwe aho imirimo yo kubaka Ibitaro bya Muhororo no kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Rususa igeze, hagamijwe gusuzuma imigendekere yayo no kureba ibikwiye kunozwa kugira ngo izarangire ku gihe.
Abagize itsinda kandi basuye aho ibyo bikorwa byombi biri gukorerwa.
Ngororero District @NgororeroDistr
3/6.Itsinda ryakiriwe na Dr. NAMANYA William, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhororo, ari kumwe n’abandi bakozi b’ibi bitaro.
Hatanzwe amakuru ku miterere ya serivisi z’ubuzima mu Karere, ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima n’imitangire ya serivisi ku Bitaro bya Muhororo.
Ngororero District @NgororeroDistr
2/6. Harebwaga uko Ikigo Nderabuzima cya Rususa kizatangirwamo serivisi zose zitangirwa ku Bitaro bya Muhororo mu gihe bizaba biri kubakwa.
Iri tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana BAHIZI Emmanuel, aherekejwe n’abahagarariye inzego z’umutekano.